Surah Ad-Dhuha ( The Forenoon )

Surah Ad-Dhuha ( The Forenoon ) - Kinyarwanda Aya count 11

(Yewe Muhamadi), Nyagasani wawe ntiyagutereranye kandi nta n’ubwo yakwanze.
Kandi rwose ubuzima bw’imperuka ni bwo bwiza kuri wowe kurusha ububanza (ubw’isi).
Ese ntiyagusanze uri imfubyi akaguha icumbi (abakwitaho)?
Akanagusanga udasobanukiwe (Qur’an n’amategeko yayo), nuko akakuyobora?
Akaba yaranagusanze uri umukene maze akagukungahaza (akaguha kunyurwa)?
Kandi ingabire za Nyagasani wawe (yaguhaye), ujye uzigaragaza (umushimira).
Share