Surah Al-Inshiqaq (The Splitting Asunder)

Surah Al-Inshiqaq (The Splitting Asunder) - Kinyarwanda Aya count 25

Igihe ikirere kizasandara (ku munsi w’imperuka),
Nuko kikumvira (itegeko rya) Nyagasani wacyo, kandi ibyo birakwiye (ko kimwumvira),
Maze igasohora ibiyirimo (abapfuye), igasigarira aho,
Nuko ikumvira (itegeko rya) Nyagasani wayo, kandi ibyo birakwiye (ko imwumvira),
Yewe muntu! Mu by’ukuri ukorana umuhate imirimo yawe ugana kwa Nyagasani wawe, kandi muzahura (ku munsi w’imperuka).
Bityo, uzahabwa igitabo cye (cy’ibikorwa bye) mu kuboko kw’iburyo,
Kandi azasubira mu bantu be (umuryango we wakoze neza ku isi, ndetse n’abagore azagororerwa bo mu ijuru) yishimye!
Naho uzahabwa igitabo cye (cy’ibikorwa bye, akacyakirira) inyuma y’umugongo,
Kandi azahira mu muriro ugurumana.
Mu by’ukuri (mu buzima bwo ku isi) yabaga mu muryango we yishimye,
Mu by’ukuri yibwiraga ko atazagaruka (kwa Nyagasani we).
Nyamara si byo! Mu by’ukuri Nyagasani we yabaga amubona neza.
Bityo, ndahiye igicu gitukura cy’izuba rirenga,
N’ijoro n’ibyo ritwikira (byose),
Ko rwose muzanyura mu byiciro bitandukanye (mu buzima bwa hano ku isi no ku munsi w’imperuka)
Ahubwo abahakanye bahinyura (Intumwa Muhamadi n’inyigisho ze).
Kandi Allah azi neza ibyo bahisha (mu mitima yabo).
Share