Surah Al-Muzzammil (The One wrapped in Garments)

Surah Al-Muzzammil (The One wrapped in Garments) - Kinyarwanda Aya count 20

Yewe uwiyoroshe (uvugwa aha ni Intumwa Muhamadi)!
Byuka (usenge) nijoro, uretse igice gito (cyaryo),
Cyangwa wongereho gato. Unasome Qur’an neza (mu ijwi rituje kandi ryiza).
Mu by’ukuri tuzaguhishurira ijambo riremereye (ari ryo Qur’an ikubiyemo amategeko n’amabwiriza).
Mu by’ukuri iswala y’ijoro ni ingirakamaro (ku mutima) ndetse inatuma (umuntu atekereza ku magambo ya Allah, atuje).
Nyagasani w’Uburasirazuba n’Uburengerazuba; nta yindi mana ikwiye gusengwa itari We. Bityo, mugire umurinzi (wawe).
Maze undekere abahinyura (amagambo yanjye); bahawe ingabire (yo kubaho mu buzima bwiza), unabarindirize igihe gito.
Rwose dufite iminyururu n’umuriro ugurumana (byo kuzabahanisha ku munsi w’imperuka),
Ni gute mwakwirinda ibihano kandi muhakana umunsi uzagira abana abasaza (kubera uko uzaba uteye ubwoba)?
Kuri uwo munsi ikirere kizasatagurika. Isezerano rye (Allah) rizasohora nta gushidikanya.
Mu by’ukuri Nyagasani wawe azi ko wowe (Muhamadi) n’itsinda muri kumwe mubyuka mugasenga hafi bibiri bya gatatu by’ijoro, cyangwa icya kabiri cyaryo, cyangwa se icya gatatu cyaryo. Kandi Allah ni We ugena indeshyo y’ijoro n’amanywa. Azi ko mutari gushobora kugaragira ijoro ryose, bityo yabagiriye impuhwe (araborohereza). Ku bw’ibyo, mujye musoma ibiboroheye muri Qur’an. Azi ko muri mwe hazabamo abarwayi, abandi bakaba bari mu ngendo bashakisha ingabire za Allah, naho abandi bakazaba bari ku rugamba barwana mu nzira ya Allah. Bityo, mujye musoma ibiboroheye muri yo, muhozeho iswala, mutange amaturo, munagurize Allah inguzanyo nziza (mutanga kubera We). Kandi icyiza cyose mwiteganyirije imbere, muzagisanga kwa Allah ari cyiza kurushaho kandi gifite ibihembo bihebuje. Munasabe imbabazi Allah, kuko mu by’ukuri Allah ari Nyir’ukubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
Share