Surah At-Talaq ( The Divorce )

Surah At-Talaq ( The Divorce ) - Kinyarwanda Aya count 12

Yewe Muhanuzi (Muhamadi)! Nimusenda abagore, mujye mubasenda mukurikije igihe cyabo cyagenwe (Eda)[1], ndetse mujye mubara igihe cyabo (Eda) neza, kandi munatinye Allah, Nyagasani wanyu. Ntimukabasohore mu ngo zabo cyangwa se na bo ngo bijyane, keretse bakoze icyaha cy’urukozasoni gifitiwe gihamya (ubusambanyi). Izo ni imbago zashyizweho na Allah, kandi urenze imbago za Allah, aba yihemukiye. (Wowe wasenze umugore wawe) ntiwamenya, hari ubwo nyuma y’ibyo, Allah yabihindura ukundi (mukaba mwakongera gusubirana).
Na ba bandi batakijya imugongo (bacuze) mu bagore banyu (batakijya imugongo), nimuramuka mushidikanyije (ku gihe cyabo cya Eda); igihe cyabo (bagomba gutegereza bakiri mu ngo zabo) ni amezi atatu, ni kimwe na ba bandi batari bajya imugongo (na bo igihe cyabo ni amezi atatu). Naho abatwite (baba baratandukanye n’abagabo cyangwa abagabo babo barapfuye), igihe cyabo bagombaga gutegereza (bakiri mu ngo zabo) kugeza babyaye. Kandi ugandukira Allah, amworohereza ibye.
(Umugabo) wishoboye, ajye atanga bijyanye n’ubushobozi bwe. N’ufite ubushobozi buciriritse ajye atanga mu byo Allah yamuhaye (bingana n’ubushobozi bwe). Allah ntategeka umuntu gukora ibirenze ubushobozi yamuhaye. Rwose nyuma y’ibihe bikomeye, Allah aroroshya (nyuma y’ubukene azana ubukire).
Ese ni imidugudu ingahe yigometse ku itegeko rya Nyagasani wayo n’Intumwa ze, nuko tukayiryoza mu buryo bukomeye ibyo yakoze, ndetse tukazanayihanisha ibihano bikaze (ku munsi w’imperuka)?
Bityo, (iyo midugudu) yasogongeye ingaruka z’ibikorwa byayo, kandi iherezo ryayo ryabaye igihombo gikomeye,
Share