Surah Al-Mumtahanah ( The Woman to be examined )

Surah Al-Mumtahanah ( The Woman to be examined ) - Kinyarwanda Aya count 13

(Mumenye ko) imiryango yanyu n’abana banyu nta cyo bizabamarira (imbere ya Allah). Ku munsi w’imperuka (Allah) azabakiranura. Kandi Allah ni Ubona bihebuje ibyo mukora.
Mu by’ukuri mwagize urugero rwiza kuri Ibrahim n’abari kumwe nawe, ubwo babwiraga abantu babo bati “Rwose twitandukanyije namwe ndetse n’ibyo mugaragira bitari Allah. Turabahakanye, kandi hagati yacu namwe havutse ububisha n’ubugome bihoraho, kugeza ubwo muzemera Allah wenyine.” Uretse imvugo ya Ibrahim abwira se ati “Rwose nzagusabira imbabazi (kuri Allah), ariko nta bushobozi mfite bwo kugira icyo nkumarira imbere ya Allah.” (Basabye Nyagasani bagira bati) ‘Nyagasani wacu! Ni Wowe twiringiye kandi ni nawe twicuzaho ndetse iwawe ni ho garukiro (ryacu twese)’.
“Nyagasani wacu! Ntutugire ikigeragezo ku bahakanye, kandi utubabarire Nyagasani wacu! Mu by’ukuri ni Wowe Munyacyubahiro uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.”
Rwose bababereye urugero rwiza (mugomba gukurikira) kuri ba bandi bizeye Allah n’umunsi w’imperuka. Ariko uzatera umugongo (inzira ya Allah, amenye ko) mu by’ukuri Allah ari We Uwihagije, Ushimwa cyane.
Yemwe abemeye! Abemeramanakazi b’abimukira nibabagana, mujye mubagerageza (kugira ngo mumenye ukwemera kwabo). Allah ni We uzi neza ukwemera kwabo. Nimumara kumenya ko ari abemera nyakuri, ntimukabasubize mu bahakanyi. (Abo bagore) ntibaziruriwe (abagabo b’abahakanyi) ndetse na bo (abagabo b’abahakanyi) ntibabaziruriwe. Ahubwo mujye mwishyura (abagabo babo b’abahakanyi) ibyo babatanzeho (inkwano). Kandi nta kibi kuri mwe muramutse mubarongoye igihe mwabahaye inkwano zabo. Ntimugakomezanye umubano w’abashakanye n’abagore bahakanye, ahubwo mujye musaba gusubizwa ibyo mwatanze, maze na bo (abagabo b’abahakanyi) basabe ibyo batanze. Iryo ni itegeko rya Allah abakiranurisha. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.
Nihagira umwe mu bagore banyu ubacika agasanga abahakanyi (ntibabasubize inkwano mwabatanzeho), hanyuma habaho kurwana na bo mukabatsinda (mukagira iminyago mubakuraho), mujye muha abo abagore babo bagiye (bakaza babasanga) ibingana n’ibyo bari barabatanzeho (inkwano). Kandi mugandukire Allah We mwemera.
Share