Surah Al-Hashr ( The Gathering )

Surah Al-Hashr ( The Gathering ) - Kinyarwanda Aya count 24

Ibiri mu birere n’ibiri mu isi byose bisingiza Allah. Kandi (Allah) ni Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.
N’iyo bitaza kuba ko Allah yaciye iteka ko bameneshwa, rwose yari kubahana (mu bundi buryo) hano ku isi, kandi ku munsi w’imperuka bakazahanishwa ibihano by’umuriro.
(Yemwe abemeye!) Ibiti by’imitende (by’abanzi banyu) mwatemye cyangwa ibyo mwaretse bihagaze ku bitsinsi byabyo, byari ku bw’uburenganzira bwa Allah, no kugira ngo asuzuguze ibyigomeke.
Mu by’ukuri (Abayahudi) nibaramuka bameneshejwe, (indyarya) ntizizigera zijyana na bo, nibanaterwa ntizizabatabara. Kandi (n’iyo) zanabatabara, zizahindukira zitera umugongo maze ntibatabarwe.
(Urugero rw’ibyababayeho ni) nk’urw’ibyabaye mbere yabo gato (abahakanyi b’ i Maka mu rugamba rwa Badr n’Abayahudi bo mu bwoko bwa Qayinuqa’i) basogongeye ingaruka z’ibikorwa byabo (hano ku isi), kandi (ku munsi w’imperuka) bazahanishwa ibihano bibabaza.
(Urugero rwabo kandi ni) nk’urwa Shitani ubwo yabwiraga umuntu iti “Hakana (Allah)!” Nyamara yamara guhakana, (Shitani ikamwitakana) ikavuga iti “Mu by’ukuri njye nitandukanyije nawe; njye ntinya Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose.”
Kandi ntimuzanabe nk’abibagiwe Allah (banze kumvira Allah), ku bw’iyo mpamvu akabatera kwiyibagirwa ubwabo (bakareka gukora ibikorwa byiza). Abo ni bo byigomeke.
Ni Allah, nta yindi mana ibaho itari We; Umwami, Umutagatifu, Umuziranenge, Umwishingizi, Umugenzuzi, Umunyacyubahiro uhebuje, Umunyembaraga bihebuje, Ukwiye ikuzo. Ubutagatifu ni ubwa Allah, nta ho ahuriye n’ibyo bamubangikanya na byo.
Share