Surah Al-Mujadilah ( She That Disputeth ) - Aya 11
Surah Al-Mujadilah ( She That Disputeth ) - Kinyarwanda - Aya 11 Aya count 22
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُوٓا۟ إِذَا قِيلَ لَكُمْ تَفَسَّحُوا۟ فِى ٱلْمَجَٰلِسِ فَٱفْسَحُوا۟ يَفْسَحِ ٱللَّهُ لَكُمْ ۖ وَإِذَا قِيلَ ٱنشُزُوا۟ فَٱنشُزُوا۟ يَرْفَعِ ٱللَّهُ ٱلَّذِينَ ءَامَنُوا۟ مِنكُمْ وَٱلَّذِينَ أُوتُوا۟ ٱلْعِلْمَ دَرَجَٰتٍۢ ۚ وَٱللَّهُ بِمَا تَعْمَلُونَ خَبِيرٌۭ ﴿١١﴾
Yemwe abemeye! Nimubwirwa muti “Nimwegerane muhane ibyicaro aho muteraniye”, mujye mubikora; Allah azabagurira (mu mpuhwe ze). Nimunabwirwa muti “Muhaguruke (mujye kugaragira cyangwa mujye mu kindi gikorwa cyiza)”, mujye muhaguruka. Allah azamura mu ntera abemeye n’abahawe ubumenyi muri mwe. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibyo mukora.