Surah Al-Maidah ( The Table spread with Food ) - Aya 5
Surah Al-Maidah ( The Table spread with Food ) - Kinyarwanda - Aya 5 Aya count 120
ٱلْيَوْمَ أُحِلَّ لَكُمُ ٱلطَّيِّبَٰتُ ۖ وَطَعَامُ ٱلَّذِينَ أُوتُوا۟ ٱلْكِتَٰبَ حِلٌّۭ لَّكُمْ وَطَعَامُكُمْ حِلٌّۭ لَّهُمْ ۖ وَٱلْمُحْصَنَٰتُ مِنَ ٱلْمُؤْمِنَٰتِ وَٱلْمُحْصَنَٰتُ مِنَ ٱلَّذِينَ أُوتُوا۟ ٱلْكِتَٰبَ مِن قَبْلِكُمْ إِذَآ ءَاتَيْتُمُوهُنَّ أُجُورَهُنَّ مُحْصِنِينَ غَيْرَ مُسَٰفِحِينَ وَلَا مُتَّخِذِىٓ أَخْدَانٍۢ ۗ وَمَن يَكْفُرْ بِٱلْإِيمَٰنِ فَقَدْ حَبِطَ عَمَلُهُۥ وَهُوَ فِى ٱلْءَاخِرَةِ مِنَ ٱلْخَٰسِرِينَ ﴿٥﴾
Ubu muziruriwe (kurya) amafunguro meza. Muziruriwe kandi amafunguro y’abahawe igitabo (Abayahudi n’Abanaswara), ndetse na bo baziruriwe amafunguro yanyu. Muziruriwe kandi (kurongora) abagore biyubashye mu bemeramanakazi n’abiyubashye muri ba bandi bahawe igitabo mbere yanyu, igihe mwabahaye inkwano zabo, kandi namwe mwiyubashye, mutiyandarika cyangwa ngo mugire inshoreke. Ariko uzahakana ukwemera, mu by’ukuri, ibikorwa bye bizaba imfabusa kandi ku munsi w’imperuka azaba mu banyagihombo.