Surah Al-Maidah ( The Table spread with Food ) - Aya 106

Surah Al-Maidah ( The Table spread with Food ) - Kinyarwanda - Aya 106 Aya count 120

يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُوا۟ شَهَٰدَةُ بَيْنِكُمْ إِذَا حَضَرَ أَحَدَكُمُ ٱلْمَوْتُ حِينَ ٱلْوَصِيَّةِ ٱثْنَانِ ذَوَا عَدْلٍۢ مِّنكُمْ أَوْ ءَاخَرَانِ مِنْ غَيْرِكُمْ إِنْ أَنتُمْ ضَرَبْتُمْ فِى ٱلْأَرْضِ فَأَصَٰبَتْكُم مُّصِيبَةُ ٱلْمَوْتِ ۚ تَحْبِسُونَهُمَا مِنۢ بَعْدِ ٱلصَّلَوٰةِ فَيُقْسِمَانِ بِٱللَّهِ إِنِ ٱرْتَبْتُمْ لَا نَشْتَرِى بِهِۦ ثَمَنًۭا وَلَوْ كَانَ ذَا قُرْبَىٰ ۙ وَلَا نَكْتُمُ شَهَٰدَةَ ٱللَّهِ إِنَّآ إِذًۭا لَّمِنَ ٱلْءَاثِمِينَ ﴿١٠٦﴾
Yemwe abemeye! Igihe umwe muri mwe azaba yegereje urupfu, mu gihe cyo kuraga ajye ashaka abahamya babiri b’inyangamugayo muri mwe (Abayisilamu). Cyangwa igihe muri mu rugendo mukabona mwegereje urupfu, mujye mushaka (abatangabuhamya b’inyangamugayo) babiri batari muri mwe. (Abo mu muryango w’uwapfuye) nibaramuka bashidikanyije ku bunyangamugayo bwabo, mujye mubahagarika nyuma y’iswala barahire ku izina rya Allah (bavuga bati) “Ntabwo twabeshya ngo tugurane (iyi ndahiro) indonke z’isi kabone n’iyo (uwo bifitiye akamaro) yaba ari uwo dufitanye isano, kandi ntituzahisha ubuhamya bwa Allah, kuko mu by’ukuri (turamutse tubikoze) twaba tubaye mu banyabyaha.”
Share