Surah Al-Ahqaf ( The Curved Sand-hills ) - Aya 15
Surah Al-Ahqaf ( The Curved Sand-hills ) - Kinyarwanda - Aya 15 Aya count 35
وَوَصَّيْنَا ٱلْإِنسَٰنَ بِوَٰلِدَيْهِ إِحْسَٰنًا ۖ حَمَلَتْهُ أُمُّهُۥ كُرْهًۭا وَوَضَعَتْهُ كُرْهًۭا ۖ وَحَمْلُهُۥ وَفِصَٰلُهُۥ ثَلَٰثُونَ شَهْرًا ۚ حَتَّىٰٓ إِذَا بَلَغَ أَشُدَّهُۥ وَبَلَغَ أَرْبَعِينَ سَنَةًۭ قَالَ رَبِّ أَوْزِعْنِىٓ أَنْ أَشْكُرَ نِعْمَتَكَ ٱلَّتِىٓ أَنْعَمْتَ عَلَىَّ وَعَلَىٰ وَٰلِدَىَّ وَأَنْ أَعْمَلَ صَٰلِحًۭا تَرْضَىٰهُ وَأَصْلِحْ لِى فِى ذُرِّيَّتِىٓ ۖ إِنِّى تُبْتُ إِلَيْكَ وَإِنِّى مِنَ ٱلْمُسْلِمِينَ ﴿١٥﴾
Twanategetse umuntu kugirira neza ababyeyi be. Nyina yamutwitanye umuruho anamubyarana umuruho; kumutwita no kumucutsa mu gihe kingana n’amezi mirongo itatu, kugeza ubwo agera mu gihe cy’ubukure akanagera ku myaka mirongo ine; maze akavuga ati “Nyagasani wanjye! Nshoboza gushimira ingabire zawe wampundagajeho, njye n’ababyeyi banjye, (unanshoboze) gukora ibitunganye wishimira, kandi unantunganyirize urubyaro. Mu by’ukuri nkwicujijeho kandi rwose ndi mu bicisha bugufi (Abayisilamu).”