Surah Ad-Dukhan ( The Smoke )

Surah Ad-Dukhan ( The Smoke ) - Kinyarwanda Aya count 59

Haa Miim.[1]
Ndahiye igitabo (Qur’an) gisobanutse.
Mu by’ukuri twakimanuye mu ijoro ryuje imigisha (Laylat-ul Qadri). Rwose turi ababurizi (b’uko ibihano bizashyikira abahakanyi).
Muri iryo (joro) ni bwo buri kintu (kizaba mu mwaka) kigenanwa ubuhanga (amafunguro, igihe cy’amavuko, igihe cyo gupfa, amakuba...).
Ku bw’impuhwe ziturutse kwa Nyagasani wawe. Mu by’ukuri (Allah) ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.
Nyagasani w’ibirere n’isi ndetse n’ibiri hagati yabyo; niba muri abizera b’ukuri (nimube ari We musenga wenyine).
Nta yindi mana iriho itari We (Allah). Ni we utanga ubuzima n’urupfu. Ni Nyagasani wanyu akaba ari na We Nyagasani w’abakurambere banyu.
(Bazavuga bati) “Nyagasani wacu! Dukize ibihano! Mu by’ukuri turi abemeramana!”
Ni gute bakwibuka kwemera (ubu), kandi bari baragezweho n’Intumwa (Muhamadi) ibasobanurira?
Maze bakayitera umugongo, bakavuga bati “Uyu ni umuntu wigishijwe (n’abandi) kandi ni umusazi.”
Rwose turabakuriraho ibihano mu gihe gito, kandi nta kabuza muzongera musubire (mu buhakanyi).
Kandi mbere yabo (ababangikanyamana) twagerageje abantu ba Farawo, ubwo Intumwa yubahitse (Musa) yabageragaho,
(Irababwira iti) “Nimumpe abagaragu ba Allah (mbajyane). Mu by’ukuri njye ndi Intumwa yizewe iboherejwemo.”
“Kandi nikinze kuri Nyagasani wanjye ari na We Nyagasani wanyu, kugira ngo mutantera amabuye.”
(Nuko bashaka kumugirira nabi) maze atakambira Nyagasani we agira ati “Mu by’ukuri aba bantu ni abagizi ba nabi (ubandinde).”
(Allah aramubwira ati) “Ujyane n’abagaragu banjye nijoro; rwose (Farawo n’ingabo ze) baraza kubakurikira.”
(Nimumara kwambuka) ureke inyanja igume uko iri ituje. Mu by’ukuri (Farawo n’ingabo ze) baraza kurohama.”
(Ese Farawo n’abantu be) basize ubusitani n’imigezi bingana iki,
(Bene Isiraheli) twabatoranyije tubizi tubarutisha ibiremwa (byo ku gihe cyabo),
Mu by’ukuri abo (bahakanyi b’i Maka) baravuga bati:
“Rwose nta rundi rupfu ruzabaho usibye urupfu rwacu rwa mbere (abantu bose bapfa), ndetse nta n’ubwo tuzazurwa,
Ngaho nimugarure abakurambere bacu (bapfuye kera) niba muvuga ukuri (ko Allah azazura abapfuye).
Ese abo (babangikanyamana) ni bo beza cyangwa se abantu ba Tubba’i,[1] ndetse na ba bandi babayeho mbere yabo? (Abo bose) twaraboretse kubera ko bari abagizi ba nabi.
Mu by’ukuri umunsi w’urubanza (ubwo Allah azakiranura ibiremwa), ni wo munsi w’isezerano rya bose.
Umunsi inshuti magara itazagira icyo imarira inshuti magara ngenzi yayo, ndetse nta n’ubwo bazatabarwa.
Uretse uwo Allah azagirira impuhwe. Mu by’ukuri (Allah) ni Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirimbabazi.
Kizaba amafunguro y’umunyabyaha,
(Ayo mafunguro azaba ameze) nk’umuringa washongeshejwe, uzaba utogotera mu nda,
(Hazatangwa itegeko rigira riti) “Nimumufate mumukururire mu muriro rwagati (uguramana)”,
(Maze abwirwe annyegwa ati) “Sogongera! Mu by’ukuri (wajyaga wibwira ko) uri umunyacyubahiro, umunyabuntu”
Mu by’ukuri abagandukira Allah bazaba bari ahantu hatekanye (mu Ijuru),
Bazaba bambaye imyambaro ikoze mu ihariri (umwambaro ukoze mu budodo bw’amagweja) yorohereye ndetse n’iremereye, (bicaye) bateganye.
Uko ni ko bizaba bimeze. Tuzanabashyingira Huur ul-a’in (abagore bo mu Ijuru b’igikundiro, b’amaso manini).
Bizaba ari ingabire ziturutse kwa Nyagasani wawe! Iyo ni yo izaba ari intsinzi ihambaye!
Mu by’ukuri (Qur’an) twarayoroheje mu rurimi rwawe (rw’Icyarabu), kugira ngo bibuke (maze bibabere isomo).
Ngaho (yewe Muhamadi) tegereza (ibyo nagusezeranyije bizababaho), mu by’ukuri na bo bategereje (ibizakubaho).
Share