Ibirere byenda gusandara, bihereye ku kiri hejuru y’ibindi (kubera igitinyiro cya Allah), abamalayika batagatifuza ishimwe rya Nyagasani wabo, bakanasabira imbabazi abari ku isi. Mumenye ko mu by’ukuri Allah ari We Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
Ese (ababangikanyamana) bishyiriraho abarinzi mu cyimbo cye (Allah)? Nyamara Allah ni We Murinzi akaba ari na We uzura abapfuye, ndetse ni na We Ushobora byose.
Kandi icyo ari cyo cyose mutavuzeho rumwe, itegeko ryacyo riba riri kwa Allah (mu gitabo cye). Uwo ni Allah, Nyagasani wanjye, ni We niringiye kandi ni na We nicuzaho.
Ibyo yabategetse mu idini ni na byo yategetse Nuhu, ndetse n’ibyo twaguhishuriye (yewe Muhamadi), ni na byo twategetse Ibrahimu, Musa na Issa, tuvuga ko mugomba gutunganya idini mwirinda kunyuranya na ryo. Ababangikanyamana baremererwa n’ibyo mubahamagarira (byo kugaragira Imana imwe). Allah yihitiramo uwo ashaka, akanayobora inzira ye uwicuza.
Bityo, iryo (dini ry’Ubuyisilamu ry’Intumwa zose) ube ari ryo uhamagarira (abantu), kandi ukomeze utungane nk’uko wabitegetswe, ntuzanakurikire irari ryabo. Unavuge uti “Nemera ibyo Allah yahishuye mu bitabo (byahawe Intumwa), kandi nategetswe gukoresha ubutabera muri mwe. Allah ni We Nyagasani wacu akaba ari na we Nyagasani wanyu. Dufite ibikorwa byacu namwe mukagira ibyanyu. Nta mpaka zikwiye kuba hagati yacu namwe. Allah azaduhuriza hamwe twese (aducire imanza). Kandi iwe ni ho garukiro (ryacu twese).
Na ba bandi bajya impaka ku idini rya Allah nyuma y’uko riyobotswe, impaka zabo nta shingiro zifite kwa Nyagasani wabo. Bazagerwaho n’uburakari (bwa Allah), kandi bazahanishwa ibihano bikaze.
Ariko abatayemera bifuza ko yakwihutishwa, naho ba bandi bayemera barayitinya kandi bazi neza ko ari ukuri. Mumenye ko mu by’ukuri abajya impaka ku mperuka bari mu buyobe bwa kure.
Ese (abahakanyi) baba bafite ibigirwamana byabashyiriyeho amategeko mu idini Allah atigeze abahera uburenganzira? N’iyo bitaza kuba ijambo ryo kudahaniraho, bari gucirwaho iteka (ryo kurimbuka). Kandi mu by’ukuri abahakanyi bazahanishwa ibihano bibabaza.
(Ku munsi w’imperuka) uzabona abahakanyi batewe ubwoba (n’ibihano) by’ibyo bakoze, kandi bigomba kubageraho nta kabuza. Nyamara ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, bazaba bari mu busitani bwo mu ijuru, bahabwa ibyo bashaka kwa Nyagasani wabo. Izo ni zo ngabire z’ikirenga.
Bavuga ko (Muhamadi) yahimbiye Allah ikinyoma, ariko iyo Allah aza kubishaka yari kudanangira umutima wawe (iyo uramuka ubikoze). Kandi Allah akuraho ibitari ukuri agashimangiza ukuri amagambo ye. Mu by’ukuri We ni Umumenyi uhebuje w’ibiri mu bituza (by’abantu).
N’iyo Allah aza gutuburira amafunguro abagaragu be, bari kwigomeka ku isi, ariko ayabamanurira ku rugero ashaka. Mu by’ukuri azi kandi abona byimazeyo iby’abagaragu be (bakora).
Icyo muhawe cyose kiba ari umunezero w’igihe gito mu buzima bw’isi, naho ibiri kwa Allah ni byo byiza kandi bizahoraho kuri ba bandi bemeye bakaniringira Nyagasani wabo.
Kandi inyiturano y’ikibi ni ikibi nka cyo, ariko ubabariye akaniyunga (n’uwamugiriye nabi), uwo ibihembo bye biri kwa Allah. Mu by’ukuri (Allah) ntakunda abarenganya abandi.
N’uwo Allah arekeye mu buyobe, nta wundi utari We (Allah) wamutabara (ngo amuyobore). Kandi (wowe Muhamadi) uzabona inkozi z’ibibi ubwo zizaba zibonye ibihano zikavuga ziti “Ese hari uburyo twasubira ku isi?”
Kandi uzababona bajyanywe mu muriro, baciye bugufi basuzuguritse, batera ijisho (ku muriro). Maze ba bandi bemeye bavuge bati “Rwose abanyagihombo nyabo ku munsi w’imperuka, ni abivukije (kujya mu ijuru) bakanabivutsa imiryango yabo.” Mumenye ko rwose inkozi z’ibibi zizahanishwa ibihano bihoraho.
Ntibibaho ko Allah yavugisha umuntu bitanyuze mu guhishurirwa, cyangwa (kumva ijwi rimuvugisha) riturutse inyuma y’urusika, cyangwa (Allah) akamwoherereza Intumwa ikamuhishurira ibyo (Allah) ashaka. Mu by’ukuri (Allah) ni Uwikirenga, Nyirubugenge buhambaye.