Surah Sad ( The Letter Sad )

Surah Sad ( The Letter Sad ) - Kinyarwanda Aya count 88

(Abarabu b’ababangikanyamana) batangajwe no kugerwaho n’umuburizi (Muhamadi) ubakomokamo. Nuko abahakanyi baravuga bati “Uyu ni umurozi w’umubeshyi.”
Ese baba bafite ibigega by’impuhwe za Nyagasani wawe, Umunyacyubahiro bihebuje, Ugaba bihebuje?
Cyangwa baba bafite ubwami bw’ibirere n’isi ndetse n’ibiri hagati yabyo? Niba ari uko bimeze, ngaho nibazamuke mu kirere bakoresheje uburyo ubwo ari bwo bwose (maze bakumire ubutumwa)!
Zimwe mu ngabo z’udutsiko zizakubitirwa inshuro aha ngaha (nk’uko iz’udutsiko ari ko byazigendekeye mbere).
Mbere yabo, abantu ba Nuhu, aba Adi ndetse na Farawo wari ufite inyubako zisongoye (piramide) barahinyuye,
Nta na kamwe muri two katahinyuye Intumwa, nuko ibihano byanjye biba impamo.
Kandi baravuze bati “Nyagasani wacu! Twihutishirize umugabane wacu (ibihano) mbere y’uko umunsi w’ibarura ugera.”
Ihanganire ibyo bavuga (yewe Muhamadi), kandi wibuke umugaragu wacu Dawudi wari umunyembaraga (mu guhangana n’umwanzi). Mu by’ukuri yicuzaga kuri Allah cyane.
Ndetse n’inyoni zikusanyirijwe hamwe, zaramwumviye (zifatanya na we mu kudusingiza).
Ese (yewe Muhamadi) inkuru y’abari bashyamiranye yaba yarakugezeho, ubwo buriraga bagasanga (Dawudi) aho yasengeraga (Mih’rab).
Mu by’ukuri uyu muvandimwe wanjye afite intama mirongo cyenda n’icyenda, mu gihe njye mfite intama imwe (gusa), ariko yavuze ati “Na yo yindagize!” (Nyamara njye simbishaka), none yandushije ijwi.
Iki ni igitabo cyuje imigisha twaguhishuriye (yewe Muhamadi), kugira ngo (abantu) batekereze ku mirongo yacyo ndetse no kugira ngo abanyabwenge bibuke.
Kandi Dawudi twamuhaye Sulayimani nk’impano. Yari umugaragu mwiza. Mu by’ukuri yicuzaga kuri Allah cyane.
(Ibuka) ubwo nimugoroba yamurikirwaga amafarasi y’ubwoko bwiza kandi yiruka cyane.
Kandi rwose twagerageje Sulayimani tujugunya ikibiri[1] ku ntebe ye y’ubwami, (bimutera gusa nk’utakaje ubwami bwe, abona ko yageragejwe) nyuma yicuza ku Mana.
Nuko dutegeka umuyaga kumwumvira, ugahuha ku itegeko rye buke buke (akawerekeza) aho ashaka (kujya hose).
Ndetse n’amajini y’amoko yose; ayubaka n’ayibira mu mazi (twayategetse kumwumvira)
(Allah abwira Sulayimani ati) “Ibi ni impano yacu; bityo ha (uwo ushatse) cyangwa wime (uwo ushatse), nta cyo uzabazwa.
Kandi mu by’ukuri yari hafi yacu ndetse azagira igarukiro ryiza (Ijuru).
(Allah aramubwira ati) “Kubita ikirenge cyawe hasi; ayo mazi akonje (avuyemo) ni ayo kwiyuhagira no kunywa.”
Unafate umuba w’udushari mu kuboko kwawe maze uwukubitishe (umugore wawe),[1] kugira ngo udatatira indahiro. Mu by’ukuri twasanze (Ayubu) ari umuntu wihangana. Mbega ukuntu yari umugaragu mwiza! Kandi rwose yicuzaga kenshi (kuri Allah).
Kandi wibuke (yewe Muhamadi) abagaragu bacu; Ibrahimu, Isihaka na Yakubu; bari abanyamurava (mu kutugaragira) bakanagira ubushishozi (mu idini).
Iyi (Qur’an) ni urwibutso. Kandi mu by’ukuri abagandukira (Allah) bazagira igarukiro ryiza;
Bazaba bari kumwe n’abagore barangamiye abagabo babo (gusa) kandi b’urungano.
Ibyo (ni byo bizagororerwa abemeramana). Naho abanyabyaha bazagira igarukiro ribi;
Ibyo (ni byo bihano bazahanishwa). Bityo, nibabyumve; ni amazi yatuye n’amashyira.
N’ibindi (bihano) bimeze nka byo by’ingeri nyinshi.
(Abayobeje abandi bazabwirwa bati) “Aka ni agatsiko kiroshye mu gihe kimwe namwe (mu muriro)”, (bavuge bati) “Nta heza bashyikiye kuko mu by’ukuri, bagiye guhira mu muriro.”
(Abayobejwe) bazavuga bati “Ahubwo ni mwe mutashyikiye aheza kuko ari mwe mwawudukururiye (umuriro); kandi ni cyo cyicaro kibi.”
Ese twabibeshyagaho (ku isi) tubannyega (naho ari abantu b’intungane, cyangwa bari kumwe natwe mu muriro) amaso yacu akaba atababona?
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Njye nta kindi ndi cyo usibye kuba ndi umuburizi, kandi nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri itari Allah; Umwe rukumbi, Umunyembaraga w’ikirenga,
Nyagasani w’ibirere n’isi ndetse n’ibiri hagati yabyo, Umunyacyubahiro bihebuje,Umunyembabazi uhebuje.”
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Iyi (Qur’an) ni inkuru ihambaye,
(Ibuka) ubwo Nyagasani wawe yabwiraga abamalayika ati “Mu by’ukuri ngiye kurema umuntu mu ibumba.”
(Nuko Allah akavuga ati) “Yewe Ibilisi! Ni iki cyakubujije kubamira uwo naremye n’amaboko yanjye yombi? Ese wagize ubwibone cyangwa wiyumva nk’uri mu bo mu nzego zo hejuru?”
(Allah) aravuga ati “Ngaho sohoka aha ( mu ijuru), kuko ubaye ikivume.”
Kandi rwose umuvumo wanjye uzagukurikirana kuzageza ku munsi w’ibihembo.
(Ibilisi) iravuga iti “Nyagasani wanjye! Mpa kuramba kuzageza ku munsi (abapfuye) bazazurirwaho.”
(Allah) aravuga ati “Mu by’ukuri ubaye mu bazaramba,
(Ibilisi) iravuga iti “Ndahiye ku bw’icyubahiro cyawe, ko rwose nzabayobya bose,
(Allah) avuga arahira ati “Ni ukuri, kandi ibyo mvuga ni ukuri,
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ntabwo (kubagezaho ubutumwa) mbibasabira igihembo na kimwe, ndetse nta n’ubwo ndi mu bishushanya (bigira Intumwa batari zo, banakora ibyo batategetswe).”
“Iyi (Qur’an) nta kindi iri cyo usibye kuba ari urwibutso ku biremwa byose.”
Share