Allah ntiyashyize imitima ibiri mu gituza cy’umuntu, ndetse nta n’ubwo abagore banyu yabagize ba nyoko nyuma y’uko mubagereranyije na bo murahirira kutazongera kubonana na bo.[1] Nta n’ubwo abana mwareze mukabiyitirira yabagize abana banyu (b’ukuri). Ayo ni amagambo yanyu mwivugira. Kandi Allah avuga ukuri, ni na We uyobora inzira itunganye.
(Abo bana mwareze) mujye mubitirira ba se, ibyo ni byo bikwiye imbere ya Allah. Ariko niba mutazi ba se, mujye mubita abavandimwe banyu mu idini cyangwa inshuti zanyu. Kandi nta cyaha mubarwaho ku byo mwakoze mutabizi, ariko muzabazwa ibyo mukora mubigambiriye. Kandi Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
Umuhanuzi (Muhamadi) ni we ufite agaciro ku bemeramana kurusha ako bifiteho ubwabo, ndetse n’abagore be ni ababyeyi babo (ku bw’icyubahiro bakwiye ndetse no kuba batashakwa n’abandi bagabo). Kandi abafitanye isano ni bo b’ibanze (mu kuzungurana) kurusha (ukuzungurana gushingiye ku buvandimwe bwo) kwemera ndetse (n’ubushingiye) ku kwimuka (kw’abavuye i Maka bajya i Madina) nk’uko biri mu gitabo cya Allah, uretse igihe mugiriye ineza (muha umurage) inshuti zanyu magara. Ibyo (ni ibisanzwe) biranditse mu gitabo.
(Unibuke) ubwo twagiranaga isezerano n’abahanuzi, ndetse (turigirana) nawe (Muhamadi), na Nuhu, na Ibrahimu, na Musa, na Issa mwene Mariyamu. Kandi twagiranye nabo isezerano rikomeye cyane.
Kandi (wibuke) igihe bamwe muri bo bavugaga bati “Yemwe bantu ba Yathiribu (Madina)! Nta mpamvu yo kuba muri hano (murwana urugamba mutatsinda), nimwitahire. Nuko bamwe muri bo basaba umuhanuzi (Muhamadi) uburenganzira (bwo kutajya ku rugamba) bavuga bati “Rwose ingo zacu ntawe twazisizeho”, kandi atari ko biri. Nyamara nta kindi bashakaga usibye guhunga.
N’iyo baza guterwa (n’ingabo) ziturutse mu mpande zawo zose (umujyi wa Madina), bakageragezwa basabwa (guhakana ukwemera kwabo) nta shiti bari kubikora batazuyaje, ndetse nta n’ubwo bari gutindiganya (guhakana).
(Kubera ubwoba bwabo) bakeka ko udutsiko tw’abanzi nta ho twagiye; nyamara utwo dutsiko turamutse tugarutse, bakwifuza ko (tutabasanga i Madina) ahubwo babana n’abanyacyaro[1] babaririza amakuru yanyu. Ndetse n’iyo baza kuba bari kumwe namwe, ntibari kubafasha kurwana usibye gake cyane.
Rwose mufite urugero rwiza mukomora ku Ntumwa ya Allah (Muhamadi). Ibyo ni kuri wa wundi wizera Allah (akemera) n’umunsi w’imperuka kandi agasingiza Allah kenshi.
Nuko ubwo abemeramana babonaga udutsiko tw’abanzi, baravuze bati “Ibi ni byo Allah n’Intumwa ye bari baradusezeranyije. Kandi Allah n’Intumwa ye bavuze ukuri.” Ibyo nta kindi byabongereye uretse kwemera no guca bugufi (kuri Allah).
Mu bemeramana harimo abagabo basohoje ibyo basezeranyije Allah. Muri bo hari abatabarutse, ndetse no muri bo hari abagitegereje, kandi ntibigeze bahindura (isezerano ryabo) na mba.
Nuko Allah asubiza inyuma ba bandi bahakanye (bajyana) uburakari bwabo nta cyiza bagezeho. Maze Allah arinda abemeramana intambara. Kandi Allah ni Umunyembaraga zihebuje, Nyiricyubahiro bihebuje.
Naho ba bandi babashyigikiye mu bahawe igitabo,[1] (Allah) abamanura mu nyubako zabo (ndende) z’imitamenwa, anabateza ubwoba mu mitima. Bityo, bamwe murabica abandi mubagira ingaruzwamuheto.
Mujye munaguma mu ngo zanyu kandi ntimukagaragaze imitako yanyu nk’uko abagore bo mu bihe by’ubujiji babikoraga. Mujye muhozaho iswala, mutange amaturo kandi mwumvire Allah n’Intumwa ye. Mu by’ukuri yemwe bantu bo mu rugo (rw’Intumwa)! Allah arashaka kubakuriraho ibibi n’ibyaha ndetse no kubasukura byimazeyo.
Ntabwo bikwiye ku mwemeramana cyangwa umwemeramanakazi, ko igihe Allah n’Intumwa ye baciye iteka, bagira amahitamo mu byo bagomba gukora. Kandi uzigomeka kuri Allah n’Intumwa ye, rwose azaba ayobye ubuyobe bugaragara.
Nta cyaha kuba umuhanuzi (Muhamadi) yakora ibyo Allah yamutegetse (kurongora umugore wasenzwe n’umwana yareze), uko ni ko Allah yabigenzaga no ku (ntumwa) zabayeho mbere. Kandi itegeko rya Allah ni ihame ridakuka.
Ni We ubagirira impuhwe n’Abamalayika be (bakabasabira kubabarirwa ibyaha), kugira ngo abakure mu mwijima (ubuhakanyi) abaganisha ku rumuri (ukwemera). Kandi (Allah) ni Nyirimbabazi ku bemera.
Wigizayo igihe (cyo kujya kurara) ku wo ushaka muri bo (abo bagore), ukanakira iwawe uwo ushaka. Kandi nugira uwo wifuza mu bo wari warashyize ku ruhande (by’agateganyo), icyo gihe nta cyaha kuri wowe. Ibyo ni byo byegereye gutuma banyurwa ntibanagire agahinda, ndetse bose bakanishimira ibyo wabahaye. Allah azi ibiri mu mitima yanyu, kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Uworohera (abagaragu be).
Mwagira icyo mugaragaza (nk’umugambi wo kurongora abagore b’Intumwa nyuma y’uko itabarutse) cyangwa mukagihisha, mu by’ukuri Allah ni Umumenyi wa byose.
Nta cyaha kuri bo (abagore b’Intumwa, baramutse batikwije) imbere ya ba se, abahungu babo, basaza babo, abahungu ba basaza babo, abahungu ba bakuru babo cyangwa barumuna babo, abagore bagenzi babo cyangwa abaja babo. Kandi mugandukire Allah. Mu by’ukuri Allah ni Umuhamya uhebuje wa buri kintu.
Mu by’ukuri Allah ahundagaza impuhwe ze ku Muhanuzi (Muhamadi) ndetse n’Abamalayika bakazimusabira. Yemwe abemeye! Nimumusabire impuhwe munamwifurize amahoro.
Mu by’ukuri ba bandi barakaza Allah (bamubangikanya) bakanabuza amahoro Intumwa ye, Allah yarabavumye hano ku isi ndetse no ku mperuka, kandi yabateganyirije ibihano bisuzuguza.
Yemwe abemeye! Ntimuzabe nka ba bandi babujije amahoro (Intumwa) Musa, maze Allah akamugira umwere ku byo bamuvugagaho.[1] Kandi (Musa) yari umunyacyubahiro imbere ya Allah.
Mu by’ukuri twahaye ibirere, isi n’imisozi inshingano (yo kubahiriza amategeko ya Allah) byanga kuyakira binatinya (ibihano bya Allah), ariko umuntu aba ari we uyakira. Mu by’ukuri ni umuhemu (kuko yihemukiye) ndetse ni n’injiji bihambaye.