Mu by’ukuri Farawo yishyize hejuru mu gihugu (cya Misiri), anacamo ibice abantu baho, akandamiza bamwe muri bo (Abayisiraheli), abicira abana b’abahungu naho abakobwa babo akabareka. Mu by’ukuri yari mu bangizi.
No kubaha ubushobozi mu gihugu, ndetse no kugira ngo twereke Farawo na Hamana ndetse n’ingabo zabo, ibyo bajyaga bikanga ko byaturuka kuri bo (Abayisiraheli).
Nuko atoragurwa n’abantu bo kwa Farawo, (nyuma) aza kubabera umwanzi n’impamvu y’umubabaro. Mu by’ukuri Farawo na Hamana n’ingabo zabo bari abanyamakosa.
Umutima wa nyina wa Musa wasigaye nta kindi kiwurimo (usibye gutekereza umwana we). Haburaga gato ngo amugaragaze (ko ari uwe) iyo tutamukomeza umutima kugira ngo abe mu bemera (isezerano ryacu).
Nuko yinjira mu mujyi (wa Farawo) mu gihe abawutuye bahuze, ahasanga abagabo babiri barwana; umwe akomoka muri bene wabo, undi akomoka mu banzi be. Maze ukomoka muri bene wabo aramutabaza kugira ngo amufashe kwivuna umwanzi we, nuko Musa amukubita igipfunsi aramwica. (Musa amaze kumwica) aravuga ati “Ibi (nkoze) ni igikorwa cya Shitani. Mu by’ukuri yo ni umwanzi uyobya ku buryo bugaragara.”
(Musa) aravuga ati “Nyagasani! Mu by’ukuri nihemukiye; bityo mbabarira.” Nuko (Allah) aramubabarira. Rwose We ni Nyir’ukubabarira ibyaha, Nyirimbabazi.
Maze haza umugabo yihuta, aturutse mu nkengero z’umujyi, aravuga ati “Yewe Musa! Rwose ibyegera (bya Farawo) biragucurira umugambi wo kukwica, bityo hunga! Mu by’ukuri ndi umwe mu bakugira inama.”
Nuko Musa abagejejeho ibitangaza byacu bigaragara, baravuga bati “Ibi nta kindi biri cyo uretse ko ari uburozi bw’ubuhimbano, kandi ibi (uduhamagarira) ntitwigeze tubyumva ku babyeyi bacu bo hambere.”
Musa aravuga ati “Nyagasani wanjye ni We uzi neza uwazanye umuyoboro umuturutseho, kandi ni na We uzi uzagira iherezo ryiza ku munsi w’imperuka. Mu by’ukuri inkozi z’ibibi ntizizatsinda.”
Nuko Farawo aravuga ati “Yemwe byegera! Nta yindi mana nzi mufite itari njye, bityo ntwikira amatafari yewe Hamana, maze unyubakire umunara muremure kugira ngo nshobore kubona Imana ya Musa. Kuko mu by’ukuri nkeka ko (Musa) ari mu banyabinyoma.”
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ngaho nimuzane igitabo giturutse kwa Allah kibirusha byombi kuba umuyoboro mwiza, maze ngikurikire niba koko muri abanyakuri.”
Ariko nibaramuka batagusubije, umenye ko nta kindi bakurikira kitari irari ryabo. Ese ni nde wayobye kurusha wa wundi wakurikiye irari rye adafite umuyoboro uturutse kwa Allah? Mu by’ukuri Allah ntayobora abantu b’inkozi z’ibibi.
N’iyo bayisomewe baravuga bati “Turayemera! Mu by’ukuri ni ukuri guturutse kwa Nyagasani wacu. Kandi rwose na mbere yayo twari abicisha bugufi (Abayisilamu).”
Ese ni imidugudu ingahe yigometse tukayoreka kubera imibereho myiza yari ifite (ikabashuka ibatesha kwemera Allah n’Intumwa ze)? Ngariya amazu yabo atarongeye guturwamo nyuma yabo uretse make muri yo. Kandi mu by’ukuri ni twe twari abazungura.
Kandi icyo mwahawe cyose ni umunezero w’ubuzima bw’isi n’umutako wayo (by’igihe gito). Naho ibiri kwa Allah (ingororano) ni byo byiza kandi bizahoraho. Ese ntimugira ubwenge?
Kandi Nyagasani wawe arema icyo ashaka akanahitamo (uwo aha ubutumwa), nta mahitamo (abantu) babigiramo. Ubutagatifu ni ubwa Allah, nta ho ahuriye n’ibyo bamubangikanya na byo.
Kandi ni We Allah; nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri itari We. Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibye ku ntangiriro (ku isi) no ku mperuka. Ni we uca iteka, kandi iwe ni ho muzagarurwa.
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nimumbwire! Ese Allah aramutse abashyiriyeho ijoro rihoraho kuzageza ku munsi w’imperuka, ni iyihe mana itari Allah yabazanira urumuri? Ese ntimwumva?”
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nimumbwire! Ese Allah aramutse abashyiriyeho amanywa ahoraho kuzageza ku munsi w’imperuka, ni iyihe mana itari Allah, yabazanira ijoro muruhukamo? Ese ntimubona?”
Mu by’ukuri Qaruna yari umwe mu bantu ba Musa, nuko abigiraho umwibone. Kandi twamuhaye ibigega by’ubutunzi ku buryo imfunguzo zabyo zaremereraga itsinda ry’abantu bafite imbaraga. (Wibuke) ubwo abantu be bamubwiraga bati “Ntukibone. Mu by’ukuri Allah ntakunda abibona.”
Kandi ushake ubuturo bwo ku munsi w’imperuka mu byo Allah yaguhaye (ubitanga mu nzira nziza), ntuzanibagirwe umugabane wawe ku isi (kwishimisha bitanyuranye n’amategeko ya Allah), kandi ujye ugira neza nk’uko nawe Allah yakugiriye neza. Ndetse ntugakore ubwononnyi ku isi, mu by’ukuri Allah ntakunda abononnyi.
(Qaruna) aravuga ati “Mu by’ukuri ibi nabihawe kubera ubumenyi mfite.” Ese (Qaruna) ntiyamenye ko Allah yarimbuye ibisekuru mbere ye byamurushaga imbaraga no kurundanya imitungo? Kandi inkozi z’ibibi ntizizabazwa ibijyanye n’ibyaha byazo (kuko Allah abizi neza)!
Nuko (Qaruna) arasohoka agera mu bantu be (yambaye) imirimbo ye, maze ba bandi bakunda ubuzima bw’isi baravuga bati “Iyaba twari dufite nk’ibyahawe Qaruna (imitungo). Mu by’ukuri ni umunyamahirwe ahambaye.”
Ariko ba bandi bahawe ubumenyi baravuga bati “Muramenye! Ibihembo bya Allah ni byo byiza kuri wa wundi wemeye akanakora ibikorwa byiza.” Kandi ibyo ntibibonwa (n’uwo ari we wese) usibye abihangana.
Maze abifuzaga urwego nk’urwe ku munsi wabanje, baravuga bati “Burya bwose! Allah yongerera amafunguro uwo ashaka mu bagaragu be akanayagabanya (ku wo ashaka). Iyo Allah ataza kutugirira ubuntu natwe yari kuturigitisha (mu butaka). Burya bwose! Abahakanyi ntibazakiranuka!”
Mu by’ukuri uwaguhishuriye Qur’an (yewe Muhamadi) azanagusubiza ahantu hawe h’isezerano (Maka cyangwa mu Ijuru nyuma yo gupfa kwawe). Vuga uti “Nyagasani wanjye ni We uzi neza uwayobotse (by’ukuri) ndetse n’uri mu buyobe bugaragara.”
Kandi ntuzabangikanye Allah n’uwo ari we wese. Nta yindi mana ikwiriye gusengwa by’ukuri itari We. Buri kintu cyose kizarimbuka usibye uburanga bwe (Allah). Ni we ufite ubutware (bwa buri kintu) kandi Iwe ni ho muzasubizwa.