Surah An-Noor ( The Light ) - Aya 33

Surah An-Noor ( The Light ) - Kinyarwanda - Aya 33 Aya count 64

وَلْيَسْتَعْفِفِ ٱلَّذِينَ لَا يَجِدُونَ نِكَاحًا حَتَّىٰ يُغْنِيَهُمُ ٱللَّهُ مِن فَضْلِهِۦ ۗ وَٱلَّذِينَ يَبْتَغُونَ ٱلْكِتَٰبَ مِمَّا مَلَكَتْ أَيْمَٰنُكُمْ فَكَاتِبُوهُمْ إِنْ عَلِمْتُمْ فِيهِمْ خَيْرًۭا ۖ وَءَاتُوهُم مِّن مَّالِ ٱللَّهِ ٱلَّذِىٓ ءَاتَىٰكُمْ ۚ وَلَا تُكْرِهُوا۟ فَتَيَٰتِكُمْ عَلَى ٱلْبِغَآءِ إِنْ أَرَدْنَ تَحَصُّنًۭا لِّتَبْتَغُوا۟ عَرَضَ ٱلْحَيَوٰةِ ٱلدُّنْيَا ۚ وَمَن يُكْرِههُّنَّ فَإِنَّ ٱللَّهَ مِنۢ بَعْدِ إِكْرَٰهِهِنَّ غَفُورٌۭ رَّحِيمٌۭ ﴿٣٣﴾
Kandi abadafite ubushobozi bwo gushaka, bajye bifata kugeza igihe Allah azabahera ubushobozi mu ngabire ze. Ndetse no mu bagaragu banyu, abazashaka ko mugirana amasezerano (yo kubaha ubwigenge), mujye muyagirana igihe mubaziho imico myiza. Kandi mujye mubaha imitungo Allah yabahaye. Ndetse ntimugahatire abaja banyu gukora uburaya mugamije kubona indonke z’isi mu gihe bo bashaka kwifata. Ariko uzabahatira (gukora uburaya), mu by’ukuri nyuma y’uko kubahatira, Allah (azababarira abo baja kuko) ari Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
Share