Surah Al-Isra ( The Night Journey ) - Aya 110
Surah Al-Isra ( The Night Journey ) - Kinyarwanda - Aya 110 Aya count 111
قُلِ ٱدْعُوا۟ ٱللَّهَ أَوِ ٱدْعُوا۟ ٱلرَّحْمَٰنَ ۖ أَيًّۭا مَّا تَدْعُوا۟ فَلَهُ ٱلْأَسْمَآءُ ٱلْحُسْنَىٰ ۚ وَلَا تَجْهَرْ بِصَلَاتِكَ وَلَا تُخَافِتْ بِهَا وَٱبْتَغِ بَيْنَ ذَٰلِكَ سَبِيلًۭا ﴿١١٠﴾
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Mwasaba muvuga (izina) Allah cyangwa muvuga Rahmani, izina iryo ari ryo ryose mwakoresha mumusaba (byose ni kimwe), kuko afite amazina meza.” No mu isengesho ryawe ntukarangurure ijwi cyangwa ngo urimanure; ahubwo ujye uba hagati aho.