Surah An-Nahl ( The Bees )

Surah An-Nahl ( The Bees ) - Kinyarwanda Aya count 128

Itegeko rya Allah (ryo kuza kw’imperuka) riregereje, bityo ntimuryihutishe. Ubutagatifu ni ubwe kandi nta ho ahuriye n’ibyo bamubangikanya na byo.
Ku bw’itegeko rye, (Allah) amanura malayika (Gaburiheli) azanye ubutumwa ku wo (Allah) ashaka mu bagaragu be (agira ati) “Muburire (abantu) ko nta yindi mana (ikwiye gusengwa by’ukuri) usibye Njye; bityo nimuntinye.”
Yaremye ibirere n’isi ku mpamvu z’ukuri. Ubutagatifu ni ubwe kandi nta ho ahuriye n’ibyo bamubangikanya na byo.
Yaremye umuntu amukomoye mu ntanga, none uwo (muntu) yahisemo kuba umunyempaka ugaragara (mu guhakana izuka).
(Allah) yanabaremeye amatungo; muri yo harimo ibibatera gususuruka (imyambaro) n’ibindi bibafitiye akamaro, ndetse hari n’ayo murya.
Munashimishwa n’ubwiza bwayo igihe muyacyuye nimugoroba n’igihe muyahuye mu gitondo.
(Yanaremye) ifarasi, icyimanyi (cy’ifarasi n’indogobe) ndetse n’indogobe; kugira ngo mubigendereho, kandi binababere imitako. Yanaremye n’ibindi mutazi.
Allah ni We werekana inzira igororotse (Isilamu), ariko hari n’izindi zigoramye. Kandi iyo aza kubishaka yari kubayobora mwese.
Kandi yabashyiriyeho ijoro (kugira ngo mubashe kuruhuka) n’amanywa (kugira ngo mubashe gukora), izuba n’ukwezi (kugira ngo bibamurikire), ndetse n’inyenyeri zorohejwe ku bw’itegeko rye. Mu by’ukuri muri ibyo harimo inyigisho ku bantu bafite ubwenge.
Kandi ibyo yabaremeye ku isi (haba mu matungo, ibihingwa n’amabuye y’agaciro) bifite amabara atandukanye. Mu by’ukuri muri ibyo harimo inyigisho ku bantu bazirikana (ko Imana ari imwe no kuba ari yo yonyine ikwiye gusengwa).
Yanashyize imisozi ku isi aranayishimangira kugira ngo itabahungabanya, (anayishyiramo) imigezi (kugira ngo munywe amazi yayo), ndetse n’inzira kugira ngo zibayobore (aho mugana).
(Yanabashyiriyeho) ibimenyetso (bibayobora ku manywa) ndetse n’inyenyeri (zibayobora nijoro) kugira ngo bayoboke (aho bagana).
None se ubwo (Allah) urema wamugereranya n’ibitarema (ibigirwamana)? Ese ntimuzirikana?
Kandi muramutse mushatse kubarura ingabire za Allah (yabahaye) ntimwazihetura. Mu by’ukuri Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
N’iyo babwiwe bati “Ni iki Nyagasani wanyu yamuhishuriye (Muhamadi)?” Baravuga bati “Ni imigani y’abo hambere.”
Hanyuma ku munsi w’imperuka (Allah) azabasuzuguza maze ababwire ati “Ibigirwamana mwajyaga mumbangikanya na byo, murwanya (Intumwa n’abemeramana) kubera byo, biri he? Ba bandi bahawe ubumenyi (bujyanye n’ukwemera) bazavuga bati “Ugusuzugurika n’ingorane kuri uyu munsi biri ku bahakanyi,”
“Ba bandi abamalayika bakuramo roho barihemukiye (bakora ibyaha).” Bazicisha bugufi (bagira bati) “Nta kibi twajyaga dukora!” (Abamalayika bazasubiza bati) “Oya! (Murabeshya) Mu by’ukuri Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibyo mwakoraga.”
“Ngaho nimwinjire mu miryango y’umuriro wa Jahanama, muzabamo ubuziraherezo, kandi ni cyo cyicaro kibi cy’abibone.”
Naho ba bandi batinye (Allah) bazabwirwa bati “Ni iki Nyagasani wanyu yahishuye?” Bazavuga bati “Ni ibyiza.” Abakora ibyiza kuri iyi si bazagororerwa ibyiza, ariko ibihembo by’ingoro y’imperuka (ijuru) ni byo byiza kurushaho, ndetse ni na yo ngoro ihebuje y’abagandukira (Allah)!
Na ba bandi babangikanyije (Allah) baravuze bati “Iyo Allah aza kubishaka, yaba twe cyangwa ababyeyi bacu, nta kindi twari kugaragira mu cyimbo cye, ndetse nta n’icyo twari kuziririza ataziririje we ubwe.” Uko ni na ko abababanjirije babigenje. None se hari ikindi Intumwa zishinzwe kitari ugusohoza ubutumwa mu buryo bugaragara?
N’iyo (wowe Muhamadi) wakoresha umuhate kugira ngo bayoboke, mu by’ukuri Allah ntayobora uyobya abandi. Kandi ntibazagira ababatabara.
Kandi mbere yawe nta bandi batari abagabo twigeze twohereza ngo tubahishurire ubutumwa. Ngaho (yemwe babangikanyamana b’i Maka) nimubaze abahawe ubumenyi (bw’ibitabo byo hambere) niba mutabizi.
(Twazohereje zizanye) ibimenyetso bigaragara n’ibitabo (bitagatifu). Twanakumanuriye (yewe Muhamadi) urwibutso (Qur’an) kugira ngo usobanurire abantu ibyo bahishuriwe, ndetse no kugira ngo batekereze (ku bikubiye muri Qur’an banayisobanukirwe).
Cyangwa akabagwa gitumo bajya cyangwa bava (mu mirimo yabo), uko byagenda kose ntibananirana (nta ho bacikira ibihano bya Allah).
Cyangwa akabagwa gitumo bafite ubwoba (bwo kubura imitungo n’ubuzima byabo)? Mu by’ukuri Nyagasani wanyu ni Nyiribambe, Nyirimbabazi.
Allah yaranavuze ati “(Yemwe bantu!) Ntimuzasenge imana ebyiri. Mu by’ukuri We (Allah) ni Imana imwe rukumbi. Ngaho nimube ari Njye njyenyine mutinya.”
Bikaba impamvu y’uko bahakana ibyo twabahaye. Ngaho nimwinezeze (by’igihe gito), vuba aha muzaba mumenya (ingaruka z’ubuhakanyi bwanyu).
Banahimbira Allah (ko yabyaye) abakobwa. Ubutagatifu ni ubwe, nta ho ahuriye n’ibyo bamwitirira! Nyamara bo bihitiramo ibyo bifuza (kubyara abahungu).
N’iyo umwe muri bo ahawe inkuru y’uko yabyaye umukobwa, uburanga bwe burijima akanagira umujinya w’umuranduranzuzi.
Abatemera umunsi w’imperuka ni bo barangwa (no kwitirira Allah kugira abana b’abakobwa), naho Allah ni we ufite ibisingizo by’ikirenga. Kandi ni we Munyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.
Kandi nta kindi cyatumye tuguhishurira igitabo (cya Qur’an, yewe Muhamadi), bitari ukugira ngo ubasobanurire ibyo batavugagaho rumwe, ndetse no kugira ngo (icyo gitabo) kibe umuyoboro n’impuhwe ku bantu bemera.
Kandi Allah yarutishije bamwe muri mwe abandi mu butunzi. Nyamara ba bandi barutishijwe abandi, ntibashobora kwemera guha imitungo yabo abacakara babo kugira ngo bareshye mu butunzi. (Ese niba mutemera kureshya n’abagaragu banyu, ni gute mureshyeshya Imana n’ibigirwamana?) None se bahakana ingabire za Allah?
Bakanasenga ibitari Allah, bitagenga amafunguro (yabo) yaba aturutse mu birere cyangwa ku isi, kandi ntabwo byabishobora (kubaha amafunguro) yaba aturutse mu birere cyangwa ku isi, kandi nta na kimwe bishoboye.
Bityo, ntimukagire icyo mugereranya na Allah (kuko nta cyo asa na cyo). Mu by’ukuri Allah azi (ibyo mukora) ariko mwe ntimuzi (ingaruka zabyo).
Allah yatanze urugero rw’umucakara uhatswe (na shebuja) utagira icyo ashoboye, ndetse n’urw’umuntu twahaye amafunguro meza aduturutseho, maze akagira ayo atanga mu ibanga no ku mugaragaro. Ese (abo bombi) bameze kimwe? Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah! Nyamara abenshi muri bo ntibabizi.
Nibaramuka bateye umugongo, mu by’ukuri icyo ushinzwe (yewe Muhamadi) ni ugusohoza ubutumwa mu buryo bugaragara.
(Unibuke) umunsi tuzazura umuhamya wa buri muryango (Intumwa yawo); icyo gihe abahakanye ntibazemererwa gutanga impamvu (z’ibyaha bakoze), ndetse nta n’ubwo bazasabwa kwisubiraho (gusubira ku isi ngo bicuze cyangwa ngo basabe imbabazi Allah).
Kuri uwo munsi bazicisha bugufi kuri Allah, kandi ibyo bihimbiye (biringira ko bizabakorera ubuvugizi kwa Allah ku munsi w’imperuka) bizabitarura babibure!
Ba bandi bahakanye bakanakumira (abantu) kugana inzira ya Allah, tuzabongerera ibihano hejuru y’ibindi kubera ko bajyaga bakwirakwiza ubwangizi (bigomeka kuri Allah bakanabishishikariza abandi).
(Unibuke) umunsi tuzazura umuhamya wa buri muryango (Intumwa yawo) ubakomokamo, maze nawe (Muhamadi) tukakuzana uri umuhamya wabo (abahakanyi bo ku gihe cyawe). Twanaguhishuriye igitabo (Qur’an) gisobanura buri kintu, kikaba n’umuyoboro, impuhwe n’inkuru nziza ku bicishije bugufi (Abayisilamu).
Mu by’ukuri Allah ategeka (abantu) kurangwa n’ubutabera, kugira neza no gufasha abo bafitanye isano. Anabuza gukora ibikozasoni, ibibi no kurenganya abandi. Ababurira kugira ngo mwibuke (amategeko ye kandi abagirire akamaro).
Kandi ntimuzamere nka wa wundi (umugore w’ubwenge buke) waboshye umutako we akawukomeza nyuma akawubohora, mugira indahiro zanyu uburyo bwo kuriganya hagati yanyu, kubera ko (mwabonye) abantu bafite imbaraga kandi ari benshi kurusha abandi (abo mwagiranye amasezerano). Mu by’ukuri Allah abagerageresha ibyo (kugira ngo agaragaze uwumvira n’uwigomeka). Kandi rwose, ku munsi w’imperuka azabagaragariza ibyo mutavugagaho rumwe.
Kandi ntimuzagire indahiro zanyu uburyo bwo kuriganya hagati yanyu, bityo ikirenge (cyanyu) kitazavaho kikanyerera (kiva muri Isilamu) nyuma y’uko cyari gishikamye (mu kwemera), maze mugasogongera ikibi (ibihano byo ku isi) kubera ko mwakumiriye (abantu) kugana inzira ya Allah, ndetse mukazahanishwa ibihano bihambaye.
Mu by’ukuri ubushobozi bwe (Shitani) abugira kuri ba bandi bamugira umunywanyi wabo, na babandi babangikanya (Allah n’ibindi) kubera we (Shitani).
N’iyo dufashe umurongo (wa Qur’ani) tukawusimbuza undi -kandi Allah azi neza ibyo ahishura (ko biba biri mu nyungu z’ibiremwa)-, (abahakanyi) baravuga bati “Mu by’ukuri wowe (Muhamadi) uri umubeshyi (uhimbira Allah ibyo atavuze).” Nyamara abenshi muri bo nta cyo bazi (ku byo Allah ategeka).
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Roho Mutagatifu [Malayika Jibril (Gaburiheli)] ni we wayimanuye (Qur’an) ayikuye kwa Nyagasani wawe, ikubiyemo ubutumwa bw’ukuri, kugira ngo ikomeze (ukwemera kw’) abemeramana, ndetse ikaba umuyoboro n’inkuru nziza ku bicisha bugufi (kuri Allah).”
Kandi rwose tuzi neza ko (ababangikanyamana) bavuga bati “Mu by’ukuri hari umuntu umwigisha (iyi Qur’an).” Ururimi rw’uwo bitirira (ko amwigisha) ni urunyamahanga, nyamara iyi (Qur’an) iri mu rurimi rw’Icyarabu rusobanutse.
Uwo ari we wese uhakana Allah nyuma y’uko yemeye, (ibihano bikomeye biramutegereje), uretse wa wundi uzabihatirwa (agahakana ku rurimi) ariko umutima we wuje ukwemera (uwo nta cyaha aba akoze). Ariko abugururira ibituza byabo ubuhakanyi, abo uburakari bwa Allah buri kuri bo, kandi bazahanishwa ibihano bihambaye.
Kandi rwose bari baragezweho n’Intumwa (Muhamadi) ibakomokamo, ariko barayihakanye, nuko ibihano bibasanga ari inkozi z’ibibi.
Mu by’ukuri (Allah) yabaziririje (kurya) ibyipfushije, amaraso, inyama y’ingurube n’icyabagiwe ikitari Allah. Ariko uzasumbirizwa (akabirya) atari ukwigomeka cyangwa kurengera (ngo arenze urugero rw’ibyamuramira, icyo gihe nta cyaha azaba akoze); mu by’ukuri Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
(Bazagira) umunezero w’igihe gito, kandi bazahanishwa ibihano bibabaza.
Na ba bandi babaye Abayahudi, twabaziririje ibyo twakubwiye mbere (yewe Muhamadi). Kandi ntabwo twigeze tubarenganya (ubwo twabaziririzaga ibyari bisanzwe bibaziruriwe), ahubwo ni bo ubwabo bihemukiye (bigomeka ku mategeko ya Allah).
Mu by’ukuri Aburahamu yari umuyobozi w’intangarugero, wicisha bugufi kuri Allah, usenga Allah gusa, kandi nta n’ubwo yigeze aba umwe mu bamubangikanya.
Hanyuma (yewe Muhamadi) twaguhishuriye ko ugomba gukurikira idini rya Aburahamu (Isilamu), wasengaga Allah gusa, kandi akaba atarigeze aba mu babangikanyamana.
Ujye unihangana (yewe Muhamadi), (kuko) kwihangana kwawe ugushobozwa na Allah. Kandi (abaguhakanye) ntibazagutere agahinda, ndetse ntukanababazwe n’imigambi yabo mibisha.
Share