Surah Hud - Aya 61

Surah Hud - Kinyarwanda - Aya 61 Aya count 123

۞ وَإِلَىٰ ثَمُودَ أَخَاهُمْ صَٰلِحًۭا ۚ قَالَ يَٰقَوْمِ ٱعْبُدُوا۟ ٱللَّهَ مَا لَكُم مِّنْ إِلَٰهٍ غَيْرُهُۥ ۖ هُوَ أَنشَأَكُم مِّنَ ٱلْأَرْضِ وَٱسْتَعْمَرَكُمْ فِيهَا فَٱسْتَغْفِرُوهُ ثُمَّ تُوبُوٓا۟ إِلَيْهِ ۚ إِنَّ رَبِّى قَرِيبٌۭ مُّجِيبٌۭ ﴿٦١﴾
N’abantu bo mu bwoko bw’aba Thamudu, twaboherereje umuvandimwe wabo Swalehe, aravuga ati “Yemwe bantu banjye! Nimugaragire Allah! Nta yindi mana mufite ikwiye gusengwa itari We. Ni We wabahanze abakomoye mu gitaka anakibatuzaho. Bityo, nimumusabe imbabazi kandi munamwicuzeho, kuko mu by’ukuri, Nyagasani wanjye ari hafi, kandi asubiza ubusabe.”
Share