Surah At-Takathur ( The piling Up )

Surah At-Takathur ( The piling Up ) - Kinyarwanda Aya count 8

Mwarangajwe no gushaka kwigwizaho ubutunzi,
Oya ntibikwiye! Bidatinze muzamenya (ko ubuzima bw’imperuka ari bwo bwiza kuri mwe).
Oya! Iyo muza kugira ubumenyi budashidikanywaho (bw’ibijyanye n’iherezo ryo kurangazwa no kwigwizaho imitungo, ntimwari guhugira mu by’isi).
Mu by’ukuri muzabona umuriro wa Jahiim!
Kandi rwose, kuri uwo munsi muzabazwa ku ngabire (mwahawe muri ku isi).
Share