Surah Al-Qari'ah ( The Striking Hour )

Surah Al-Qari'ah ( The Striking Hour ) - Kinyarwanda Aya count 11

Ikizahonda (umunsi w’imperuka)!
Ni umunsi (w’imperuka), ubwo abantu bazamera nk’ibinyugunyugu binyanyagiye,
Bityo, uwo umunzani we (w’ibikorwa byiza) uzaremera (bikaruta ibibi),
Ariko uwo umunzani we (w’ibikorwa byiza) uzaba utaremereye (bikarutwa n’ibibi),
Ubuturo bwe buzaba ari mu muriro witwa Hawiya.
Ni iki cyawukumenyesha (umuriro wa Hawiya)?
Ni umuriro ugurumana bikabije!
Share